You are here

Perezida

Judge Vagn Joensen (Denmark) - ICTR President since February 2012.

Umucamanza Vagn Joensen (Danimariki) ni Perezida w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) akaba na Perezida w’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rw’uru Rukiko. Joensen ni we mucamanza wa mbere watorewe kuba Perezida wa TPIR mu itora ridasanzwe ryakozwe muri Gashyantare 2012 kugira ngo asimbure Perezida wari uriho icyo gihe wari umaze kugirwa umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire.

Muri Mata 2013, Umucamanza Joensen yatorewe manda ya kabiri yo kuba Perezida wa TPIR. Yinjiye mu Rukiko muri Gicurasi 2007 nk’umucamanza  udahoraho ndetse aba n’umwe mu bacamanza b’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa gatatu. Bwana Joensen yanayoboye kandi komite y’Urukiko ishinzwe kuvugurura amategeko agenga imiburanishirize n’itangwa ry’ibimenyetso kuva yashyirwaho muri 2007.

Yabaye Perezida wungirije w’Urukiko kuva muri Kanama 2011 kugeza muri Gashyantare 2012. Joensen yatorewe kandi kuba umucamanza w’Urwego Rwashyiriweho kurangiza imirimo y’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga. Uru Rwego rukaba arirwo rwasimbuye TPIR n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) mu Ukuboza 2011. Kuva muri Nyakanga 2012, ni we mucamanza uri ku izamu mu Ishami ry’Urwego riri i Arusha.

Mbere yo kwinjira mu Rukiko, Bwana Joensen yari umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Danemariki mu Ishami ry’Iburasirazuba (Danish High Court, Eastern Division) riri i Copenhagen mu gihe cy’imyaka isaga icumi kandi yabaye umucamaza mpuzamahanga muri Misiyo y’Umuryango w’Abibumbye muri Kosovo (UNMIK) kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu mwaka wa 2002.

Bwana Joensen yavutse mu mwaka wa 1950 maze ahabwa Impanyabushozi y’icyiciro cya gatatu (Masters) mu mategeko mu mwaka wa 1973 na Kaminuza ya Aarhus. Umucamanza Joensen yize kandi muri City of London College no muri Harvard Law School. Umucamanza Joensen yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera ya Danemariki kugeza ubwo yagirwaga umucamanza mu Rukiko rw’umujyi wa Copenhagen (City Court of Copenhagen) mu mwaka wa 1982. Yigishije amasomo yerekeranye n’amategeko agenga imiterere n’imitumganyirize y’inzego za Lata, amategeko ahana n’amategeko y’imbonezamubano mu Ishami ry’amategeko rya Kaminuza ya Aarhus no muri Kaminuza ya Copenhagen.