You are here

Ibiro bya Gerefiye

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ni urwego rwihariye. Kubera iyo mpamvu, Ibiro bya Gerefiye ni ihuriro ry’urusobe rw’inshingano zijyanye n’ubutegetsi bwa TPIR. Kubera uyu mwihariko w’Urukiko, Ibiro bya Gerefiye  ni ishami rifite imirimo myinshi kandi inyuranye ugereranyije n’andi mashami y’Urukiko. Ibiro bya Gerefiye ni ishami rishinzwe ubutegetsi muri TPIR rikaba kandi rifasha andi mashami abiri y’Urukiko, ni ukuvuga Ingereko n’Ibiro bya Porokirerri, ndetse n’amakipi y’ubwunganizi mu byerekeranye n’amategeko ndetse no mu bijyanye n’imirimo y’ica ry’iminza.   

Imirimo y’Ingereko

Ubwo Agashami gashinzwe ibyerekeranye n’amategeko n’imirimo y’Ingereko kari gafite akazi kenshi ugereranyije n’ibindi bihe, hashyizweho amakipi atatu maze buri kipi ihabwa inshingano zo gukorana n’Urugereko rwa Mbere rw’iremezo kimwe no gukora kuburyo habaho imigendekere myiza y’imirimo ijyanye n’iburanisha ry’imanza haba mu byumba by’iburanisha cyangwa hanze yabyo. Abakozi b’ Ibiro bya Gerefiye ni bo bakoraga imirimo yo guhuza Urugereko n’ababuranyi, ni ukuvuga Porokireri n’Ubwunganizi ndetse n’utundi dushami tw’ Ibiro bya Gerefiye dufasha mu byiciro byose by’urubanza. Abo bakozi kandi ni bo bagiye bita ku batangabuhamya mu rukiko. Ibiro bya Gerefiye byagiye bikora imirimo yo gucunga no kwandika ibibera mu rukiko, ndetse no kubika inyandiko zerekeranye n’iburanisha ry’imanza n’ibimenyetso mpamyakuri. Amakipe y’abasemuzi yafashije abakurikirana imanza gukurikirana imiburanishirize mu ndimi z’icyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda, naho abanditsi bo bari bashinzwe kwandika ibintu byose bivugiwe mu iburanisha.

Kwita ku batangabuhamya n’abakorewe ibyaha

Mu Biro bya Gerefiye hari ishami ryihariye ryari rishinzwe kwita ku batangabuhamya bitabye Urukiko harimo kubahumuriza no kubafasha kumenya uko bakwitwara mu bibazo bahuye nabyo. Iri shami kandi ryari rifite inshingano yo gufata ingamba zo kurinda umutekano wabo uko bikwiye. Muri izo ngamba zo kubarindira umutekano harimo kudatangaza umwirondoro wabo, kuburanisha mu muhezo, kimwe n’izindi ngamba ziboneye zo korohereza umutangabuhamya cyangwa uwakorewe ibyaha ufite intege nke gutanga ubuhamya bwe, zirimo gukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho atuma umutangabuhamya abonwa n’abantu bamwe (one-way close circuit television). Ku mpamvu zidasanzwe, hafashwe ibyemezo bidategetswe n’Urukiko bigamije kurinda umutekano w’abatangabuhamya birimo kwimurira abatangabuhamya ahandi hantu ku buryo buhoraho cyangwa budahoraho. Kugirango iyi mirimo y’ingezi ikomeze gukorwa, inshingano zo kwita ku batangabuhamya  zimuriwe mu Rwego Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho kurangiza imirimo y’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (Urwego cyangwa MICT)  guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.

Ibibazo bijyanye no kunganira abaregwa n’ifunga

Inshingano ikomeye y’Ibiro bya Gerefiye wa TPIR yari iyo kubonera abaregwa bose abavoka babunganira mu buryo bukwiye, kugira ngo imanza ziburanishwe mu buryo buboneye kandi butabogama. Ishami rishinzwe abavoka n’imicungire ya gereza ryari rishinzwe gukorana n’abavoka bose bunganira abaregwa. Ni naryo kandi ryari rishinzwe ibibazo byose birebana n’ifunga ry’abaregwa mu gihe imanza zabo zikiburanishwa kugeza barekuwe mu gihe bagizwe abere cyangwa boherejwe mu bihugu bagomba kurangirizamo ibihano bahawe. Kuva ku itariki ya 1 Nyakanga 2012, Urwego rweguriwe inshingano zo gukurikirana irangiza ry’ibihano byose  byatanzwe na TPIR.

Imirimo yerekeranye n’ububanyi n’amahanga

Ibiro bya Gerefiye kandi bifite inshingano zerekeranye n’ububanyi n’amahanga. Ibi Biro akaba kandi arirwo rwego rushinzwe guhererekanya amakuru hagati y’Urukiko n’umuryango mpuzamahanga. Mu mirimo rushinzwe hakaba harimo ubufatanye n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, irangizabihano n’imibanire myiza y’Urukiko n’igihugu cya Tanzaniya kirucumbikiye.

Imirimo yerekeranye n’ubutegetsi

Binyujijwe mu Ishami rishinzwe imirimo yerekeranye n’ubutegetsi, Ibiro bya Gerefiye nibyo bishinzwe ubutegetsi bw’Urukiko nk’ urwego rw’Umuryango w’Abibumbye. Inshingano z’uru rwego zikubiyemo imirimo myinshi inyuranye. Muriyo twavuga nko gutanga amakuru, umutekano, ingendo, abakozi, imari, ibikoresho, imicungire y’ubushyinguranyandiko no korohereza abifuza gusura Urukiko, n’izindi.

Ibiro bya Gerefiye biyoborwa na Gerefiye ushyirwaho n’ Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye amaze kubijyaho inama na Perezida wa TPIR. Manda ya Gerefiye ni imyaka ine.  Gerefiye uriho ubu  ni Bwana Bongani Majola (Afurika y’Epfo), watangiye imirimo ye ku itariki ya 1 Mutarama 2013. Aba Gerefiye ba TPIR bamubanjirije ni Bwana Adama Dieng (2001-2012) ukomoka muri Senegali, Bwana Agwu Okali (1997-2001) ukomoka muri Nijeriya, na Bwana Andronico Adede (1995-1997) ukomoka muri Kenya.