You are here

Porokireri

Bwana Hassan Bubacar Jallow, umunyagambiya w’impuguke mu mategeko akaba n’uwunganira abandi mu bijyanye n’amategeko, yagizwe Porokireri w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imirimo yInkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ashyizweho n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi ku itariki 1 Werurwe 2012 maze ahabwa manda y’imyaka ine. Bwana Jallow akomeje kandi kuba Porokireri w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), umwanya ariho kuva mu mwaka wa 2003.

Porokireri Jallow yavukiye muri Gambiya mu w’1951, maze atangira umwuga mu by’amategeko mu w’1976 akora akazi k’Umushinjacyaha Mukuru mu gihugu cye, kugeza ubwo abaye Avoka Mukuru w’icyo gihugu mu w’1982. Yanabaye umwe mu nzobere mu by’amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika, kandi yanagize uruhare mu gutegura inyandiko irebana n’igitabo gikubiyemo amahame arebana no kubahiriza uburenganzira bw’abaturage cy’uyu muryango yemejwe mu w’1981. Kuva mu mwaka w’1984 kugeza mu w’1994, yashinzwe imirimo y’Avoka Mukuru, aba na Minisitiri w’Ubutabera wa Gambiya. Nyuma yaho yakoze mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Gambiya kuva mu w’1998 kugeza mu w’2002.

Mu w’1998 Porokireri Jallow yashyizweho n’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ashingwa gusuzuma mu rwego rw’amategeko imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, n’iy’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya. Yanagize imirimo itandukanye muri Commonwealth harimo kuyobora itsinda ry’impuguke za guverinoma rireba Uburenganzira bwa muntu, anakora kandi nk’umwe mu bagize Urukiko rwa Commonwealth. Mbere yo kuba Porokireri w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yabaye Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Sierra Leone ashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu w’2002.

Porokireri Jallow yize iby’amategeko muri Kaminuza y’i Dar-es-Salaam, Tanzania (1973), yize mu iShuli ry’Amategeko rya Nigeria (1976) na University College, London (1978). Avuga icyongereza n’igifaransa, n’izindi ndimi kandi yanditse n’ibitabo byinshi, harimo ibirebana n’Itegeko Mpuzamahanga Mpanabyaha, amategeko rusange mpuzamahanga ahana ibyaha, arebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’amahoro n’ubutabera ku Isi.

Porokireri Jallow yahawe n’igihugu cye cya Repubulika ya Gambiya umudari w’ishimwe witwa “Commander of the National Order of the Republic of The Gambia”.