You are here

Imibare y’ingenzi mu manza za TPIR

TPIR YAKOREYE INYANDIKO Z’IBIREGO ABANTU 93 kubera icyaha cya jenoside n’ibyaha binyuranyije bikomeye n’Amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara byakozwe mu mwaka wa 1994.

IMANZA ZARANGIYE, IZITARAKOMEJE N’IZITARABURANISHIJWE80

  • Abantu boherejwe mu bihugu bagomba kurangirizamo ibihano: 30
  • Abantu bategereje koherezwa mu bihugu bagomba kurangirizamo ibihano*: 1
  • Abantu bamaze kurangiza ibihano: 23
  • Abantu bapfuye barimo kurangiza ibihano: 6
  • Abantu bapfuye mbere yo koherezwa mu gihugu bagombaga kurangirizamo ibihano: 1
  • Abantu bapfuye batararangiza kuburanishwa cyangwa bataraburanishwa: 3
  • Abantu bagizwe abere : 14
  • Abantu bakuriweho Inyandiko z’ibirego bari barakorewe: 2

IMANZA ZIMURIWE MU NKIKO Z’IBIHUGU: 5

  • Imanza zimuriwe mu Rwanda: 3
  • Imanza zimuriwe mu Bufaransa: 2

ABAREGWA BATARAFATWA: 8

  • Imanza z’abaregwa batarafatwa zimuriwe mu Rwanda: 5
  • Imanza z’abaregwa batarafatwa zizaburanishwa na IRMCT: 3

* Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“IRMCT”) rwarangije kuburanisha, mu bujurire, rumwe muri izo manza. Harimo gukorwa imirimo yerekeranye n’iburanisha ku isubirishwamo ry’ubwo bujurire. IRMCT yashyizweho n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye ku itariki ya 22 Ukuboza 2010 kugira ngo ikomeze imirimo y’ingenzi y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY), izo Nkiko zombi zimaze kurangiza manda yazo.

More details - Full document