You are here

News

Umucamanza Vagn Joensen yongeye gutorerwa kuba Perezida mu nama rusangaye ya nyuma y’Abacamanza ba TPIR

Ku itariki ya 13 Gicurasi 2015, i La Haye mu Buholandi habereye inama rusange y’Abacamanza ya 25 y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Iyo nama yitabiriwe n’Abacamanza ba TPIR basigaye bose uko ari icumi, abahagarariye Porokireri na Gerefiye, na bamwe mu bakozi bo mu Ngereko no mu Biro bya Gerefiye. Perezida wa TPIR Umucamanza Vagn Joensen yavuze ko iyo nama yagombaga kuba iya nyuma rusange y’Abacamanza b’Urukiko maze ashimira Abacamanza n’abakozi ba TPIR kubera ubwitange n’umurava bagaragaje mu kurangiza inshingano za TPIR mu myaka irenga 20 Urukiko rwamaze rukora.  Mu gihe kitarambiranye TPIR izaba ishoje  imirimo yayo, kubera ko hasigaye urubanza rumwe gusa mu bujurire, ari rwo rwa Nyiramasuhuko na bagenzi be.

Iyo nama rusange y’Abacamanza ya nyuma yarangiye havuguruwe Amategeko Agenga Imiburanishirize n’Itangwa ry’Ibimenyetso ya TPIR, na Perezida w’Urukiko yongeye gutorwa. Nyuma yo kwemeza ihindurwa ry’Ingingo ya 18 (B) y’Amategeko, Abacamanza bongeye gutorera Umucamanza Joensen kuba Perezida w’Urukiko, abari mu nama bakaba baratoye bakoresheje gukoma amashyi. Manda ye izarangira ku itariki ya 31 Ukuboza 2015, bikaba kandi ari bwo  Urukiko ruteganya gufunga imiryango yarwo. Ni na cyo gihe  Bwana Vagn Joensen azaba arangije manda ye nk’Umucamanza w’Urukiko, nk’uko yongewe n’Icyemezo 2194 (2014) cy’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye. TPIR yatangiye gushyikiriza ububasha bwayo Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT), rwashyizweho n’Icyemezo 1966 (2010) cy’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye. MICT ni yo izakomeza imirimo y’insigarira ya TPIR n’iy’Urukiko mugenzi wayo ari rwo Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze Ari Yugosilaviya.

Umucamanza Joensen yageze muri TPIR muri Gicurasi 2007, atangira akazi ari Umucamanza udahoraho (ad litem), mu Rugereko rwa Mbere rw’Iremezo III. Mbere yo kuza mu Rukiko, kuva mu wa 1994 Vagn Joensen yari umucamanza mu Rukiko Rukuru rw’igihugu cya Denmark, mu Ishami ryarwo ry’iburasirazuba, i Copenhagen. Yabaye kandi umucamanza ku rwego mpuzamahanga muri UNMIK muri Kosovo, kuva mu wa 2001 kugera mu wa 2002.

For information only - Not an official document

UN-ICTR External Relations and Communication Outreach Unit
ictr-press@un.org | Tel.: +1 212 963 2850
www.unictr.org