You are here

News

Imyaka 20 harwanywa umuco wo kudahana -TPIRitangije urubuga rwa interineti rugaragaza umurage wayo, na videwo nshya kuri TPIR

Kuri iyi sabukuru ya 20,Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda  rwishimiye kumenyesha abantu bose ko rutangije urubuga rwa interineti rukoresha indimi zinyuranye (multilingual legacy website) , rugaragaza umurage w’Urukiko. Urwo rubuga ruriho na videwo nshya ku Rukiko.

Urwo rubuga rushya ni ubundi buryo bwo guterera ijisho ku mirimo y’Urukiko, buzatuma ukeneye amakuru y’ingenzi ku Rukiko ayabona mu buryo bushimishije kurushaho kandi butagoranye. Kuri uru rubuga hari ibintu byihariye byongewemo, birimo n’uburyo umuntu ashobora kubona ibikorwa by’ingenzi Urukiko rwagezeho mu bihe bikurikiranye. Hariho kandi n’imibare y’ingenzi igaragara  mu buryo bw’ibarurishamibare, yerekana uko imanza zaburanishijwe muri TPIR.

Uburyo bwo gukora ubushakashatsi ku manza zaburanishijwe muri TPIR bwarorohejwe, ku buryo kuri buri rupapuro ruranga urubanza uhita uhabona amakuru ajyanye n’icyemezo cyafashwe n’Urugereko mu mikirize y’urwo rubanza.

Kongera umubare w’inyandiko ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda ni kimwe mu bintu byitaweho cyane. Ni ubwa mbere haboneka kuri interineti, umubare munini w’inyandiko zarobanuwe, zaba inyandiko z’ibirego cyangwa iz’imanza, byahinduwe mu kinyarwanda. Ibi bizorohereza akazi abakora umwuga w’ubutabera mu Rwanda mu byerekeyeimanzazajenoside.

Videwo nshya iboneka ahabanza ku rubuga rwa interineti yerekana iby’ingenzi byaranze amarorerwa yabaye, ari nayo yatumye Urukiko rujyaho. Iyovidewoitwibutsa kandi ibibazo Urukiko rwanyuzemo muri iyi myaka20 rumaze. By’umwihariko, iyo videwo ni uburyobwoguheshaagaciro ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga, ikaba kandi ihamagarira buri muntu wese aho ari hose, kugira ubwo butabera igipimo ngenderwaho.

Uru rubugarushya rw’umurage w’Urukiko ruzatumaUrukikorukomezakubaho, nanyumayogufungaimiryango.Inkungaizatangwan’UrwegoRwashyiriwehoInkikoMpanabyahaMpuzamahanga(MICT) izatumaibiri kuri uru rubuga bikomezagukungahara, ku buryo amakuru arebana n’imirimo TPIR yakoze n’ibyo yagezeho azakomeza kugera kuri benshi, no mu myaka amagana izaza.

Uwakenera andi makuru yashyikirana n’Ibiro bya TPIR bishinzwe umurage, kuri uyu muyoboro: ictrlegacy@un.org

Ushaka kugira icyo abivugaho yakwifashisha uyu muyoboro: webunit@icty.org.

For information only - Not an official document

UN-ICTR External Relations and Communication Outreach Unit
ictr-press@un.org | Tel.: +1 212 963 2850
www.unictr.org