You are here

Ibiro bya Porokireri

Ibiro bya Porokireri bigize Ishami ryihariye ry’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, kandi ko rifite ububasha bwo gukora mu bwigenge busesuye. Nta Leta cyangwa urwego urwo ari rwo rwose ruha Porokireri amabwiriza, kimwe n’uko ntawe ayasaba.

Ibiro bya Porokireri (OTP) bishinzwe gukora iperereza no gukurikirana abantu bakekwaho kuba barakoreye mu Rwanda ibyaha binyuranyije bikomeye n’Amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara, n’Abanyarwanda bakekwaho kuba barabikoreye mu bihugu bituranye n'u Rwanda, kuva ku itariki ya 1 Mutarama 1994 kugeza ku ya 31 Ukuboza 1994.

Sitati ya TPIR (Ingingo ya 15) iteganya ko Ibiro bya Porokireri bigize Ishami ryihariye ry’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, kandi ko rifite ububasha bwo gukora mu bwigenge busesuye. Nta Leta cyangwa urwego urwo ari rwo rwose ruha Porokireri amabwiriza, kimwe n’uko ntawe ayasaba.  Ibiro bya Porokireri bikuriwe na Porokireri ushyirwaho n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi. Porokireri uriho ubu ni Bwana Hassan B. Jallow ukomoka muri Gambiya.

Igihe Ibiro bya Porokireri byari bifite akazi kenshi cyane ugereranyije n’ibindi bihe byari bigabanyijemo amashami atandukanye, buri shami rishinzwe imirimo yihariye ijyanye no gukora iperereza no gukurikirana abakekwaho ibyaha. Amashami y’ingenzi yari Ibiro bwite bya Porokireri, Ishami rishinzwe Ikurikiranabyaha, Ishami rishinzwe imirimo y’Iperereza, Ishami rishinzwe Ubujurire n’Ubujyanama mu byijyanye n’Amategeko (ALAD), ndetse n’Ishami rishinzwe kubika Amakuru n’Ibimenyetso (IESS). Muri gahunda yo kurangiza imirimo y’Urukiko, ubu amwe mu ayo mashami yavanyweho kubera ko akazi k’Urukiko kagabanutse kuburyo bugaragara.

Ishami rishinzwe Ikurikiranabyaha ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Ikurikiranabyaha wari ufite inshingano zo kugenzura imirimo y’ikurikiranabyaha muri rusange no gushinja abaregwa imbere y’Urukiko kuburyo bw’umwihariko. Abashinjacyaha bo mu Ishami ry’Ikurikiranabyaha bakoze imirimo inyuranye yerekeranye n’ikurikiranabyaha irimo gutegura inyandiko z’ibirego, gutanga ibimenyetso bishinja abaregwa mu Rugereko rwa mbere rw’Iremezo, kimwe n’indi mirimo ijyanye n’iburanisha. Ishami rishinzwe Iperereza ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Iperereza wari ufite inshingano zo kugenzura ibikorwa by’iperereza by’abapererezi b’Ibiro bya Porokireri, no gukusanya ibimenyetso birimo ubuhamya bwanditse mu rwego rwo gutegura imanza.   Iri shami kandi ryari rishinzwe gushakisha no gufata abantu bashakishwa bakorewe inyandiko z’ibirego. Ni naryo kandi ryari rishinzwe imicungire y’aho rukura amakuru n’abayatanga ndetse no kwita ku mutekano n’imibereho myiza y’abatangabuhamya bashinja.   

Ishami ry’Ubujurire n’Ubujyanama mu bijyanye n’Amategeko rishinzwe mbere na mbere imirimo yose yerekeranye n’ubujurire cyane cyane ubujurire bw’ibyemezo by’agateganyo n’ubujurire ku manza zaciwe n’Urugereko rwa mbere rw’iremezo. Iri shami rishinzwe kandi gutanga inama mu bijyanye n’amategeko. Abajyanama mu by’amategeko bakorera muri iri Shami bakoze imirimo ijyanye n’ubujurire bwose bwatanzwe na Porokireri cyangwa n’ Abunganira abaregwa mu Rugereko rw’Ubujurire rwa TPIR, ubwo bujurire bukaba bwarashoboraga gukomoka ku rubanza urwo ari rwo rwose mu byiciro byose bigize urubanza. Agashami gashinzwe kubika Amakuru n’Ibimenyetso (IESS) ni ububiko bw’amakuru n’ibimenyetso by’Ibiro bya Porokireri.  Amakuru yose n’ibindi bintu byakusanyijwe mu gihe cy’iperereza kandi bishobora gukoreshwa nk’ibimenyetso mu rubanza byagiye bishyikirizwa ako gashami (IESS) kugirango kabibike, kabicunge kandi bizashobore korohere abakeneye kubikoresha kubigeraho bitagoranye.

Muri uku kwezi k’Ugushyingo 2014, abantu 9 kuri 93 bari bakorewe inyandiko z’ibirego na TPIR bakomeje kwihisha ubutabera. Abakurikiranwe bagishakishwa barimo Félicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimana. Imirimo yo gushakisha aba bantu ikomeje gukorwa n’Ibiro bya Porokireri wa MICT ari naho himuriwe amadosiye yabo. Amadosiye y’abandi bantu 6 bagishakishwa yimuriwe mu nkiko zo mu Rwanda. Imirimo yo kubashakisha iracyakorwa mu bufatanye n’Ikigo gishinzwe imirimo ya gipolisi ku rwego mpuzamahanga (INTERPOL) hamwe na Gahunda ishinzwe gutanga Ibihembo mu nyungu z’Ubutabera yashyizweho na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika. Ni muri urwo rwego hashyizweho igihembo kigera ku madolari y’Amerika miliyoni eshanu ($5,000,000) ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma abo bashakishwa bashobora gutabwa muri yombi cyangwa se bakishyikiriza ubutabera.