You are here

Gerefiye

Bwana Bongani Majola (Afurika y’Epfo) yabaye Gerefiye w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriyeho u Rwanda ku itariki ya 1 Mutarama 2013 ashyizweho n’ Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon.  Yahawe manda y’imyaka ine cyangwa kugeza igihe Urukiko rurangirije imirimo yarwo biramutse aribyo bibaye mbere.

Bwana Majola, wahoze yungirije Porokireri  w’Urukiko (2003-2013), afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri  cya kaminuza mu mategeko (L.L.B) yakuye muri Kaminuza ya Zululand muri Afurika y’Epfo, ndetse n’ impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mategeko (L.L.M) yakuye muri Kaminuza ya Harvard.

Mbere y’uko atangira imirimo ye muri TPIR, Bwana Majola yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubushakashatsi mu mategeko cy’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Afite kandi imyaka myinshi y’uburambe mu kazi yagize nk’umucamanza w’urukiko rw’akarere cyanwa nk’umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri Kaminuza ya Limpopo muri Afurika y’Epfo.