You are here

Ingereko

Mu gihe Urukiko ruri hafi kurangiza imirimo yarwo, imanza rusigaranye ni izikiburanishwa n’Urugereko rwarwo rw’ubujurire. Imanza ziregwamo abantu batatu batarafatwa na TPIR zohererejwe Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga.

Abacamanza ba TPIR bafite inshingano zo kwemeza ko abantu baregwa kuba, mu mwaka wa 1994, barakoreye mu Rwanda icyaha cya jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bahamwa n’icyaha cyangwa ari abere. Bafite kandi inshingano zo kugenera abo rwahamije icyaha igihano cy’igifungo gifite uburemere bungana n’ibyaha bakoze. Igihano gisumba ibindi Ingereko zishobora kugenera uregwa ni igifungo cya burundu.

Mu iburanisha, abacamanza b’Urugereko batega amatwi ubuhamya bw’abantu batandukanye kandi bakanasuzuma inyandiko n’ibindi bimenyetso bitanzwe n’ababuranyi, ni ukuvuga Porokireri n’Ubwunganizi. Iyo bamaze gusuzuma ibimenyetso bikubiye muri dosiye, abacamanza baca urwo rubanza.

Abacamanza ba TPIR baturuka mu bihugu bikoresha imiryango-remezo y’amategeko [legal system] inyuranye. Ibi rero bikaba bituma Urukiko rwunguka ubumenyi n’ubuhanga bwinshi kandi bunyuranye mu by’amategeko no mu byerekeranye n’imyumvire mu mategeko. Nk’uko Sitati ya TPIR ibiteganya, abacamanza ni abantu b’indakemwa mu mico no mu myifatire, barangwa no kutabogama no kuba inyangamugayo kandi bujuje ibya ngombwa bituma mu bihugu byabo bahabwa imirimo y’ubucamanza yo mu rwego rwo hejuru.

TPIR yamaze igihe kinini ikoresha Ingereko za Mbere z’Iremezo eshatu n’Urugereko rw’Ubujurire rumwe, uru ikaba irusangiye n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze cyitwa Yugosilaviya (TPIY). Muri iki gihe Urukiko rwenda kurangiza imirimo yarwo, imanza rusigaranye ni iziri mu Rugereko rw’Ubujurire. Imanza z’abantu batatu batarafatwa zimuriwe mu Rwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imirimo y’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga.  Imanza ziri mu Rugereko rw’Ubujurire ziburanishwa n’inteko y’abacamanza batanu, mu gihe buri Rugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwabaga rugizwe n’abacamanza batatu.

Ingereko za Mbere z’Iremezo zunganirwaga mu mirimo yazo n’Ishami rishinzwe kunganira Ingereko za Mbere z’Iremezo (CSS). Iri shami ryari rigizwe n’abakozi benshi bo mu Biro bya Gerefiye bashinzwe imirimo yerekeranye n’ubuyobozi n’abashinzwe imirimo yerekeranye n’amategeko bafashaga abacamanza gukora ubushakashatsi, gutegura no guhuza imirimo ijyanye n’imanza zitandukanye ndetse no gutegura inyandiko zo mu rwego rw’amategeko.

Abacamanza bose batorwaga n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu bakandida bari ku rutonde rwatanzwe n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi. Abacamanza batorerwaga manda y’imyaka ine kandi bashobora kongera gutorwa. Mbere, Ingereko zari zigizwe n’Abacamanza 16 bose bakomoka mu bihugu bitandukanye ariko mu mwaka wa 2002, Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yashyizeho itsinda rigizwe n’abacamanza 18 badahoraho (ad litem) maze kuva ubwo, barushaho kwitabazwa mu kurangiza imanza zaburanishwaga no gutangiza izindi.

Abacamanza ba TPIR muri iki gihe – Hakurikijwe uburutane mu cyubahiro

Izina

Igihugu akomokamo

Urugereko

Vagn Joensen

Danimariki (Denmark)

Perezida w’Urukiko

Carmel Agius

Malta

Perezida w’Urugereko rw’Ubujurire

Fausto Pocar

Ubutaliyani

Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire

Liu Daqun

Ubushinwa

Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire

Theodor Meron

Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire

Arlette Ramaroson

Madagasikari

Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire

Khalida Rachid Khan

Pakistani

Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire

Bakhtiyar Tuzmukhamedov

Uburusiya

Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire

Mandiaye Niang

Senegali

Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire

Koffi Kumelio A. Afande

Togo

Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire