Imyaka 20 Urukiko rumaze rurwanya ukudahana

Jenoside ikimara kurangira mu Rwanda ndetse no mu myaka 20 yakurikiyeho, TPIR yafashe iya mbere mu rugamba rwo kurwanya ukudahana ku rwego rw’isi maze icira imanza abantu bakekwaho kuba baragize uruhare rukomeye mu byaha bikomeye byakozwe mu mwaka wa 1994. Mu gihe Urukiko ruri hafi kurangiza imirimo yarwo, umurage warwo ni umusingi w’ibihe bishya mu byerekeye ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga.